Kigali: Umugore yajugunye umwana, ahita ahungira mu mwobo i Remera ku Kisimenti

0
3174
Remera - Kisimenti

Umugore yajugunye umwana muri rompuwe (Rond Point) y’i Remera ku Kisimenti rwagati ahita ahungira mu cyobo cyiri  hafi yayo hitabazwa imashini ikora umuhanda ngo avemo.

Inzego z’ubuyobozi zivuga ko uyu mwana uri mu kigero cy’umwaka umwe yajugunywe na nyina hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya. Ngo yahise ahungira mu mwobo kuko yari amaze kubona ko hari abamubonye ajugunya umwana yibyariye.

Icyobo yahungiyemo

Gusa uyu mwana yahise atoragurwa ajyanwa ku biro by’umurenge wa Remera kwitabwaho, umugore nawe hatangira gushakishwa uko yakurwamo muri icyo cyobo.

Nyuma y’umwanya munini babuze uko bakura uyu mugore muri iki cyobo, hitabajwe imashini ikora umuhanda iraza iracukura maze umusore yinjiramo asanga uyu mugore  agihumeka maze amukuramo.

Bitabaje imashini ikora imihanda, iracukura kugirango bamukure muri iki cyobo

Uyu mugore yasohotse mu mwobo ubona afite ikibazo mu mutwe gishobora kuba cyatewe n’uko yari amaze umwanya munini muri uyu mwobo.

Yasohotsemo  ataka ndetse anavuza induru, ahita agerageza kwiruka gusa polisi yahise imufata ihita imwuriza imodoka ishinzwe umutekano ihita imujyana.

Byarangiye uyu mugore bamujyanye mu modoka y’abashinzwe umutekano