AS Kigali, Rayon Sports na  APR FC zihanganiye igikombe zishobora kwamburwa  amanota

0
1060
APR FC vs Rayon Sports. Ifoto: interineti

Amakipe yose yakuye amanota kuri Miroplast ashobora gukurwaho amanota uhereye kuri AS Kigali, Rayon Sports na APR FC zihanganiye igikombe cya shampiyona.

Ibi biraterwa n’uko Miroplast ishobora gukurwa muri shampiyona kuko itagishoboye gukina imikino isigaye.

Miroplast iherutse guterwa mpaga ku mukino yari gukina na Rayon Sports, ibi byatewe n’uko abakinnyi bayo banze kuza gukina kuko batari bahembwa ibirarane by’amezi 5 babarimo.

Ubusanzwe ikipe iyo isibye imikino 3 ihita ikurwa muri shampiyona ndetse n’ubuyobozi wayo agahagarikwa.

Ibi  byakurikiwe n’uko umutoza wabo Niyibizi Seleiman nawe yahise yegura, Niyibizi yeguye avuga ko yabitewe n’uko yabonaga intego yihaye yo kugumisha iyi kipe mu cyiciro cya mbere bitagishobotse.

Niyibizi yavuze ko  nta gahunda abona ubuyobozi bw’iyi kipe bufite yo gukemura ibi bibazo bivuze ko bigoye ko abakinnyi bazemera gukina.

Ati: ’Ejo mu nama twakoze na nyirubwite perezida w’ikipe numvaga nta gahunda afite yo kurangiza ikibazo”.

Niyibizi yavuze ko icyatumye banga kuza gukina na Rayon Sports ari uko bakoze imyitozo bayitegura ndetse barijejwe amafaranga ariko ku munota wa nyuma bakayabura.

Niyibizi avuga ko uko yabonye bigoye ko Miroplast yakomeza gukina kuko ngo Perezida yababwiye ko ashobora kwandikira FERWAFA ayisaba kumukura muri shampiyona.

Ati: ”Jyewe rwose mvugishije ukuri, nkurikije n’inama twakoze ejo bundi na perezida, nabonye nta gahunda irimo yo gukomeza kuko we turi mu nama yaratubwiye ngo twinginge abakinnyi baze bakine niba batabishaka we azandikira ubuyobozi bwa FERWAFA buze bumuvane mu marushanwa”.

Miroplast iramutse ivanywe muri shampiyona bivuze  ko amakipe yayikuyeho amanota yose yahita ayakurwaho.

Ku isonga hari amakipe ashakisha igikombe harimo amakipe ari kurwanira igikombe nka AS Kigali yakurwaho amanota 6, Rayon Sports yakurwaho amanota 4 ndetse na APR FC yakurwaho inota rimwe kuko banganyije umukino ubanza kandi bakaba batarakina uwo kwishyura.

Ibi bibaye APR FC ishobora kubyungukiramo kuko yo ikuweho inota rimwe yakomeza gusiga Rayon Sports na AS Kigali zo  zakurwaho menshi gusa APR FC nayo ntiyakina umukino wo kwishyura na Miroplast kuko yaba yaramaze kuva muri shampiyona.