Kigali irakira inama nyungurabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ry’intego za SDGs

0
203
Mu mwaka wi 2017, mu Rwanda niho hatangirijwe ikigo cy'Afurika gishinzwe intego za loni zigamije amajyambere arabye. Ifoto: MINECOFIN

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 12 kugeza kuya 14 z’uku kwezi kwa 6, Kigali irakira inama nyunguranabitekerezo igamije gusesengura ishyirwa mu bikorwa ry’intego za Loni zigamije iterambere rirabye (SGGs).

Ni inama igomba guhuriza hamwe inzego zifata ibyemezo muri guverinoma z’ibihugu by’Afurika, amashami y’imiryango y’abibubye, imiryango mpuzamahanga, itegamiye kuri leta ndetse n’imiryango nterankunga.

Ibiganiro bizibanda cyane mu gusesengura raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’igice cya mbere muri izi ntego za SDGs, cyo guhera mu 2015 -2018 uko cyagenze, imbogamizi zagaragaye ndetse no gutanga ibisubizo kuri izi mbogamizi.

Izi intego zizwi nka SDGs mu magambo ahinnye y’icyongereza, zivuga ko nibura mu mwaka wi 2030 ibihugu hafi ya byose byo ku isi, byiganjemo iby’Afrika bizaba  bitakibarizwamo ibibazo bishingiye ku bukene.

Iyi nama yo gusesengura ishyirwa mu bikorwa ry’intego za Loni zigamije amajyambere arabye(SDGs) igiye kubera I Kigali mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu bukerarugendo bushingiye mu kwakira inama mpuzamanga, muri gahunda yiswe MICE.

Ibiro bishinzwe gutegura izi nama aribyo Rwanda Convention Bureau byemeza ko bifuza ko muri uyu mwaka wa 2019 bakwinjiza miliyoni 88$ mu gihe mu mwaka ushize wa 2018 ngo bari binjije miliyoni 74$.

Bifuza kwinjiza inyongera y’amafaranga abarirwa ku 8%.