Kigali igiye kwakira uhuriro ry’imiryango n’ibigo bitegamiye kuri leta

0
338
NGO Exhibit and Conference

Mu bihe biri imbere guhera ku itariki 1 kugeza kuya 2 z’ukwezi gutaha kwa gatatu I Kigali haraba imurikabikorwa by’imiryango itegamiye kuri leta, ibigo by’imari n’amabanki ndetse n’ibigo by’ubwishingizi NGO Expo and Conference.

By’umwahariko ni mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa by’iyi miryango n’ibi bigo hagamijwe kwiyegereza abakiliya ndetse n’abagana.

Abateguye iri murikabikorwa ni umuryango Apex media and promotions ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, intego nyamuru yabo akaba ari ukuzamura ubukungu bw’igihugu babinyujije muri iri murikabikorwa.

By’umwahariko imiryango itegamiye kuri leta igizwe n’ituruka mu mahanga ndetse n’ikomoka imbere mu gihugu, platforme ya sociyete sivile, abaterankunga n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’igihugu.

Muri rusange iyi miryango yose ndetse n’izi nzego zose zitegerejwe muri iri murikabikorwa zisanzwe zifasha leta mu kubaka ubukungu bw’igihugu ndetse no kuzamura imibereho ya rubanda, ariko nayo ikabona inyungu bwite mu buryo bumwe cyangwa ubundi.