Kigali igiye guhuriza hamwe abashoramari barenga 500 muri Golden Business Forum

0
333
Kigali mu masaha y'ijoro

U Rwanda rugiye guhuriza hamwe abashoramari n’abacuruzi barenga 500 baturuka mu bihugu bitandukanye byigajemo ibyo muri Afurika.  

Ni umugambi w’urugaga rw’abikorera PSF Rwanda, binyuze mu ihuriro ryiswe Golden Business Forum rizatangizwa kuwa gatanu w’iki cyumweru turimo.

Ni ihuriro rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda ariko rikazaba riba buri mwaka nkuko byemezwa na Eric Kabera ushinzwe imenyekanishamakuru muri PSF Rwanda.

Kabera asobabura ko iri huriro rizagaruka cyane ku ngingo zigamije gukemura ibibazo bikigaragara mu bucuruzi buhuza ibihugu by’Afurika n’indi migabane.

Ikindi kandi ngo iri huriro rizaba ari umwanya mwiza wo guhuza abashomari n’abacuruzi b’abanyarwanda n’abandi bakomoka mu bindi bihugu.  

Iri huriro rije kandi mu gihe U Rwanda rukomeje gushakisha amadovise aturuka mu bikorwa nk’ibi byo kwakirana inama mpuzamahanga binyuze muri gahunda yiswe MICE.

Ibiro bishinzwe gutegura izi nama, Rwanda Convention Bureau byemeza ko bifuza ko muri uyu mwaka wa 2019 bakwinjiza miliyoni 88 z’amadorali y’Amerika, mu gihe mu mwaka ushize wa 2018 ngo bari binjije miliyoni 74$.

Bifuza kwinjiza inyongera y’amafaranga abarirwa ku 8%.