Kigali: Hatangijwe ibiganiro bigamije gufungura imipaka y’ibihugu by’Afurika

0
107
Ibiganiro bigamije gukuraho imipaka hagati y'ibihugu by'Afurika byateraniye i Kigali

Imbogamizi zivugwa mu buhahirane no koroshya urujya n’uruza mu bihugu by’Afurika zigiye gufatirwa imyanzuro ntakuka nkuko bikubiye mu mugambi nyamukuru w’inama mpuzamahanga iteraniye I Kigali.

Ni inama igomba iminsi itatu, ikaba yatangijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 3/12/2018, ikazasozwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 5/12/2018.

Yiswe African Economic Conference ikaba yateguwe ku bufatanye bwa banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB) ishami ry’umuryango w’Abibubye ritsura amajyambere (UNDP) ndetse na komisiyo ya loni ishinzwe ubukungu bw’Afurika (UNECA).

Igamije guca akarongo ku bibazo nyamukuru bikomeje kubangamira ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano agamije gushyiraho isoko rimwe mu bihugu by’Afurika ndetse n’agamije gufungura imipaka mu bihugu by’Afurika no koroshya urujya n’uruza rw’abanyafurika.

Ni amasezerano aherutse gushyirirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu by’Afurika ubwabo ariko kugeza ubu haracyari imbogamizi ku mipaka y’ibihugu bimwe na bimwe.

Hari ibihugu bikigorana gutanga impapuro z’inzira ku banyafurika nubwo hari ibyatangiye kubyoroshya bigakuraho visa kuri buri wese wageze ku butaka bw’icyo gihugu.

U Rwanda narwo rwakuyeho Visa ku banyafurika kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka turimo.

Ibikorwa remezo nabyo biracyari bike kuri uyu mugabane kuko yaba imihanga cyangwa ibibuga by’indege bihuza ibihugu by’Afurika nabyo bikomeje kuba inzitizi.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano