Kigali: Hari kubakwa inzu igezweho y’imikino n’imyidagaduro (Arena) izatwara miliyari 2 Frw

0
11893
Arena iri kubakwa i Kigali ntabwo iragera nk'aha iyi foto igaragaza ariko batangiye kubaka imisingi n'ubuvumo. Ifoto twifashishije ni Little Caesars Arena iherereye i Detroit muri Amerika ubwo yari ikiri kubakwa

Miliyari zirenga 2 z’amafaranga y’u Rwanda niyo agomba kuzakoreshwa mu bikorwa byo kubaka inzu igezweho y’imikino n’imyidagaduro yatangiye kubakwa i Remera mu mujyi wa Kigali hafi ya Sitade y’igihugu Amahoro.

Ni imirimo itegerejweho kuzatanga akazi ku baturage barenga 400 batuye mu gihugu, ikaba igomba kuzubakwa na kompanyi y’abanyaturukiya ‘Summa‘ yastindiye isoko ryo kubaka iyi nzu y’imikono n’imyidagaduro igezweho (Arena).

Iyi nyubako nshya iri kubakwa ngo igomba kuba yuzuye bitarenze mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka turimo nkuko byemezwa na Leocadia Nyirankunzimana ushinzwe imenyekanishamakuru muri minisiteri y’umuco na siporo.

Nyirankunzimana yabwiye umunyamakuru wacu ko iyi nzu y’imyidagaduro ngo izajya yakira ibitaramo bikomeye, inama mpuzamahanga  ndetse n’amarushanwa y’imikino y’intoki nka basketball, volleyball na tennis.

Iki gikorwa gikubiye mu mushinga wagutse wa guverinoma y’u Rwanda, wo kongera ibikorwaremezo by’imikino n’imyidagaduro, umushinga unahuriweho n’ibikorwa byo kubaka sitade zigera kuri 3 mu bice bitandukanye by’intara y’iburasirazuba.

Ku ikubitiro, mu kwezi kwa 7 /2018, uyu mushinga watangiriye mu karere ka Ngoma mu murenge wa Kibungo ahari kubakwa sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 3