Kigali Arena yashyizwe ku isoko: MINISPOC yasohoye itangazo

0
370
Kigali Arena. Ifoto: Rwanda Today

Guverinoma y’u Rwanda yashyize ku isoko inyubako ya Kigali Arena, kuri buri wese ufite ubushobozi bwo kuyigenzura no kuyikurikirana umunsi ku munsi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’umuco na siporo rihamagarira ibigo n’amasosiyete ndetse n’abikorera ku giti babifite ubushobozi, ko bakwiye gutanga inyandiko zabo zisaba iyi nyubako ya Kigali Arena, bitarenze tariki ya 20 z’ukwezi kwa 11.

Iri tangazo rivuga ko abazahabwa iyi nyubako ari abifite ubushobozi bwo kuyamamaza, kuyikorera ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari ndetse no kuyikurikirana umunsi ku munsi.

Ni itangazo ryashyizwe kuri twitter ya MINISPOC:

Ibi bivuzwe nyuma y’uko iyi nyubako ya Kigali Arena yari imaze kwakira ibikorwa by’imyidagaduro n’imikino bigera kuri 3.

Ikindi ni uko ejo kuwa gatatu tariki ya 09/10 kugeza kuwa gatanu tariki ya 11/10, Kigali Arena yakira inama mpuzamahanga yiswe Youthconnekt Summit 2019.

Ibyinshi muri ibi bikorwa bimaze kubera muri iyi nyubako, bamwe mu babyitabiriye bakunze kuvuga ko iyi Arena ikeneye abanyamwuga bafite ubumenyi bwisumbuye mu kwakira no gutegura imihango ibera muri iyi nyubako.

Kigali Arena yuzuye itwaye miliyoni 104 z’amadorali y’Amerika, nkuko bigaragara mu mibare yashyizwe ahagaragara na sosiyete ya SUMA yubatse iyi nyubako.

Yatashywe ku mugaragaro tariki ya 09/08/2019, na Perezida Paul Kagame.

Ni inyubako kabuhariwe mu kwakira imikino n’imyidagaduro mpuzamahanga.

Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 10,000 bicaye neza.

Ni imwe mu nzu 10 za mbere zakira imikino yo mu nzu nini muri Afurika, ikaza ku mwanya wa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano