Sitade kabuhariwe ‘Kigali Arena’ irafungurwa ku mugaragaro mu minsi mike

0
8556
Kigali Arena irafungurwa mu ntangiriro z'ukwezi gutaha kwa karindwi. Ifoto: KT Press

Harabura iminsi mike, ngo Kigali Arena inyubako kabuhariwe mu kwakira imikino n’imyidagaduro mpuzamahanga, ifungurwe ku mugaragaro.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko niba ntagihindutse, Kigali Arena igomba gutahwa ku mugaragaro mu ntangiriro z’icyumweru gitaha hagati y’itariki 4 cyangwa 5 z’ukwezi kwa 7, ni ukuvuga kuwa kane cyangwa kuwa gatanu w’icyumweru gitaha ariko aya makuru ntabwo aremezwa neza n’inzego zibishinzwe.

Iyi sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 10,000 bicaye neza.

Biteganijwe ko mu mwaka utaha wa 2020 izakira imikino mpuzamahanga ya Basketball y’abatengeje imyaka 16 ku mugabane w’Afurika (U-16 Africa basketball championship).

Mu 2021, Kigali Arena nabwo izakira imikino y’abakuru ihuza ibihugu by’Afurika mu mukino wa Basketball (Afrobasket 2021).

Miliyari zirenga 2 z’amafaranga y’u Rwanda ngo niyo yakoreshwejwe mu bikorwa byo kubaka iyi Kigali Arena.

Yubatswe na kompanyi y’abanyaturukiya ‘Summa‘ ndetse ngo itanga imirimo ku baturage barenga 400 batuye imbere mu gihugu.

Iki gikorwa gikubiye mu mushinga wagutse wa guverinoma y’u Rwanda, wo kongera ibikorwaremezo by’imikino n’imyidagaduro, umushinga unahuriweho n’ibikorwa byo kubaka sitade 3 mu turere dutandukanye tubarizwa mu ntara y’iburasirazuba.