Kigali: Abamansuzi barabyinnye benda gusambanira ku rubyiniro – Amafoto

0
5777
Abamansuzi batunguye benshi ku rubyiniro mu ruhame bakora ibidasanzwe hafi yo gusambana

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo muri kamwe mu tubari turi mu mujyi wa Kigali habaye igitaramo kizwi nk’ikimansuzi maze umukobwa n’umuhungu batungura abantu bari baje kunywera muri aka kabari (twanze kuvuga amazina yako kubera umutekano wako).

Uyu mukobwa yazamuraga umwenda yari yambaye agasigaza akenda k’imbere (Ikariso) gusa, nako kakaba nk’akagiye ku ruhande ku buryo abantu bari imbere bemeza ko abashishozaga neza babona igitsina cy’uyu mukobwa.

Bakoze ibidasanzwe imbere ya rubanda

Icyaje gutungura benshi ni uburyo uyu mukobwa yabyinanaga n’umuhungu bari kumwe k’urubyiniro, kuko hari igihe bakoraga ibintu bifitanye isano nk’abari gusambana.

Igitangaje kurushaho ni uko uyu muhungu ngo yaje kugaragaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo abari aha bemeza ko habuze gato ngo bakore amahano mu ruhame imbere y’abari baje kunywera muri aka kabari.

Bakoraga ibintu bifitanye isano nk’abari gusambana

Ubusanzwe iyi mibyinire imaze kumenyerwa mu tubari tw’i Kigali no mumijyi yo mu ntara, imibyinire yaje mu Rwanda iturutse i Kampala muri Uganda.

Abakora aka kazi ko kubyina izi byino (kumansura) abenshi baje baturutse muri Uganda uretse ko muri iki gihe n’abanyarwanda basigaye barabyize nabo babikora ku mugaragaro.

Uyu munsuzi yatunguye benshi kubera imibyinire ye yihariye
Sangiza