Kera kabaye, Senderi agiye kurongora

0
5016

Umuhanzi Nzaramba Eric uzwi cyane nka Senderi International Hit aremeza ko mu bihe bidatinze agomba kubaka urugo nyuma y’igihe anegwa ko ari umwe mu bahanzi bageze mu zabukuru kandi atararongora.

Ni nyuma y’uko Senderi yifotoje ari kumwe n’inkumi kandi, basohotse kandi bambaye imyenda isa nk’iyabantu bakundana, kuko Senderi yari yagerageje kwambara karuvati ifite ibara nk’iry’ikanzu y’umukobwa bari kumwe.

Umunyamakuru wacu akimara kubona iyi foto, yahise avugana na Senderi Hit maze amubwira ko uyu mukobwa atariwe agomba kurongora kuko ngo ahubwo mu bihe biri imbere azerekana uwo bazarushingana akaramata.

Yagize ati: “Uriya mukobwa ntabwo ari umugore wanjye rwose ariko mu minsi mike mwitegure, ndashyira ahagaragara uwo tuzarwubakana, maze muve mu rujiro”

Uyu niwe mukobwa wifotozanyije na Senderi, abantu bagacyeka ko agiye kumugira umugore
Senderi yavuze ko uyu mukobwa atari umugore we

Ni kenshi Senderi Hit yajyiye avugwaho inkuru zo gukora ubukwe ariko bikarangira ntabubaye, kuko mu marushanwa ya PGGSS niho hakunze kumvikana amakuru avuga ko Senderi agiye kurongora ariko byose bikarangirira mu mvugo gusa.

Senderi Hit muri iki gihe ameze nk’ucecetse mu muziki kuko aheruka gukora indirimbo yitwa ’Nzabivuga’ yasohotse yiyongera ku zindi zirimo iyo yise ’Convention’ afatanyije na Bruce Melody afata nk’ikimenyetso gishimangira ko ntawe umuhiga mu bikorwa mu cyiciro cy’abakora Afrobeat hano mu Rwanda.

Sangiza