Kenya niyo ihabwa amahirwe yo kwakira ubunyamuryango buhoraho bwa AfCFTA

0
355
AfCFTA ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda mu kwezi kwa 3 mu 2018

Igihugu cya Kenya nicyo gishobora guhabwa icyicaro cy’ubunyamabanga buhoraho bw’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije koroshya ubucuruzi ku mugabane w’Afurika (AfCFTA).

Ni amasezerano ategerejwe gutangira gushyirwa mu bikorwa bitarenze mu kwezi kwa 7 muri uyu mwaka, ndetse ngo Kenya ikaba yiteguye kwakira ubunyamuryango bugomba kujya buyakurikirana umunsi ku munsi.

Kuri ubu, Itsinda ryaturutse mu muryango w’Afurika yunze ubumwe rirabarizwa muri Kenya, aho riri kugenzura ubushobozi bwa Kenya mu kwakira ubu bunyamuryango bugamije gushyira mu bikorwa aya masezerano ya AfCFTA.

Ni amasezerano yemejwe n’ibihugu 52 muri 55 bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Ategerejweho kuzarohereza ubucuruzi bubarirwa agaciro ka $3 trillion, ndetse anahuze urujya n’uruza rw’abaturage barenga miliyari 1.2.  

The Business daily yanditse ko Kenya ihanganye na Ghana, Senegal na Egypt mu bukandida bwo kwakira ubunyamabanga buhoraho bwa AfCFTA.

Ibi bihugu uko ari 4 ngo byose birifuza kwakira ubu bunyamabanga ariko Kenya niyo ihabwa amahirwe menshi yo gutsindira ubu bunyamuryango cyane ko iki gihugu gisanzwe gifite ubunararibonye bwo kwakira ibyicaro bikuru by’imiryango mpuzamahanga n’amahuriro akomeye kuri uyu mugabane.