Kayiranga Baptitse yabonye akazi muri Tanzania, agiye gutoza ikipe yo mu kiciro cya mbere

0
983
Kayiranga Baptitse yabonye akazi muri Tanzania agiye gutoza ikipe yo mu kiciro cya mbere mu bwongereza

Uwari umutoza w’ ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi y’abagore Kayiranga Baptitse yasinyiye ikipe yo muri Tanzania yitwa Alliance Sports Club ngo akazajya ahembwa ibihumbi 3 by’amadorali.

Kuri uyu wa kane nibwo Kayiranga yasinye aya masezerano n’iyi kipe izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Kayiranga Baptitse ari gushyira umukono ku masezerano y’iyi kipe

N’ubwo tutarabasha kuvugana na nyirubwite ariko amakuru agera kuri HOSE.RW avuga ko yasinye amasezerano y’imyaka 3, akazajya ahembwa ibihumbi 3 by’amadorali ya Amerika ahwanye na miliyoni 2 n’igice zirenga z’Amanyarwanda.

Kayiranga yari asanzwe afite ibiraka byo gutoza ikipe y’abagore y’u Rwanda yiteguraga imikino ya CECAFA iherutse gusubikwa mu bihe bishize.

Kayiranga Baptitse ari kumwe n’abayobozi be bashya amaze gushyira umukono ku masezerano

Kayiranga abaye umutoza wa kabiri w’umunyarwanda ugiye gutoza muri shampiyona ya Tanzania nyuma ya Ally Bizimungu utoza Mwadui FC.

Kayiranga Baptiste yamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports igihe yari umukinnyi  ndetse nyuma akaba yaranayitoje ayihesha igikombe cy’Amahoro cya 2005 ndetse n’igikombe cya shampiyona cya 2004.