Kaspersky Lab igiye gufungura ishami ryayo i Kigali mu Rwanda mu bihe bidatinze

0
67
Eugene Kaspersky yabonanye na perezida Kagame kuri uyu wa gatatu. Ifoto: TNT

Mu bihe bidatinze, ikigo cy’ikoranabuhanga cya Kaspersky Lab kirafungura ishami ryacyo I Kigali mu Rwanda, ngo mu rwego rwo kwagura ubucuruzi bwacyo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko umuyobozi mukuru w’iki kigo Eugene Kaspersky agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Uyu mugabo kandi ari kubarizwa mu Rwanda muri iki cyumweru, aho yitabiriye inama mpuzamahnga ya Transform Africa Summit 2019.

Ntabwo haramenyekana neza igihe cyacyo iri shami rya Kaspersky Lab rizaba ryatangiye gukorera imirimo yaryo i Kigali.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko uretse kwagura ubucuruzi bw’iki kigo muri Afurika y’iburasirazuba, ngo rizajya rikorana byahafi n’ibindi bigo bitandukanye bibarizwa mu Rwanda no mu karere, mu guhangana n’ibitero bigabwa hisunzwe ikoranabuhanga.  

Ubusanzwe, Kaspersky Lab ifite amashami 37 akorera mu bihugu 32 byo hirya no hino ku isi. Iki kigo gifite ikicaro gikuru I Moscow mu Burusiya.

Iki kicaro gikuru, gikorana bya hafi n’ikindi kigo giherereye mu bwami bwiyunze bw’Abongereza (United Kingdom).

Kaspersky lab ikorana n’igipolisi mpuzamahanga cya INTERPOL ndetse na polisi ihuriweho n’ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi Europol.

Ikorana kandi na polisi z’ibihugu bitandukanye mu kurwanya no guhangana n’ibyaha bikorwa hisunzwe ikoranabuhanga.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano