Kanyankore wari ukuriye BRD, yirukanwe

0
560

Alex Kanyankore wari umuyobozi mukuru wa banki itsura amajyambere mu Rwanda – BRD yirukanwe muri uyu mwanya n’abagize inama y’ubutegetsi bukuru bw’iyi banki nkuko byemejwe n’urubuga rwa Taairifa.

Uru rubuga ruvuga ko rufite amakuru yizewe y’uko kuri uyu wa 4, aribwo inama y’ubutegetsi ya Banki BRD yafashe umwanzuro wo kuvana ku ntebe y’ubuyobozi Kanyankore nubwo impamvu nyamukuru yatumye yirukanwa itasobanuwe neza

Kanyankore ngo yahise asimbuzwa Eric Rutabana, wari usanzwe ashinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri banki y’abaturage BPR Atlas Mala.

Alex Kanyankore yari amaze imyaka igera kuri 5 ari umuyobozi mukuru wa banki BRD kuko yari muri uyu mwanya kuva mu 2013 kugeza ubu.

Mbere yo kuba umuyobozi wa BRD yahoze ari ukuriye ikigo NAEB gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.