Kanyankore wayoboraga Banki y’amajyambere ‘BRD’ agomba gufugwa iminsi 30: Urukiko

0
95
Kanyankore Alex akurikiranyweho ibyaba bimunga ubukungu bw'igihugu

Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD) agomba gufugwa by’agateganyo iminsi 30 nkuko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu birimo gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha, gusaba no kwakira impano cyangwa indonke.

Ibi byaha byose Kanyankore akekwaho bishingiye ku byemezo yafashe akiyobora BRD byo gutanga inguzanyo eshatu zirimo iya miliyoni 8.1 y’amadolari, iya miliyoni 3.4 z’amadolari n’indi ya miliyoni 591 Frw.

Ni inguzanyo zahawe sosiyete yitwa Top Service, uruganda rwa Trust Industries ndetse n’ikigo cy’ishuri cya Good Harvest and Primary school.

Urukiko rwa Nyarugenge rwanzuye ko Kanyankole aburana afunzwe kuko hari ibimenyetso bikomeye bigomba gukorerwa amaperereza yimbitse.

Alex Kanyankore yabaye umuyobozi wa Banki BRD mu gihe cy’imyaka igera kuri 5 kuko yari muri uyu mwanya kuva mu 2013 kugeza mu kwezi kwa 12 mu 2017.

Mbere yo kuba umuyobozi wa BRD yahoze ukuriye ikigo NAEB gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.