Kanyankore wahoze ari umuyobozi wa banki itsura amajyambere ‘BRD’ yatawe muri yombi

0
127
Kanyankore Alex yatawe muri yombi

Uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) Kanyankore Alex yatawe muri yombi nkuko byemejwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha n’iperereza (RIB).

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, binyujijwe ku rubuga rwa twitter rw’uru rwego rw’ubugenzacyaha n’iperereza (RIB).

RIB yemeje ko Kanyankore yatawe muri yombi ikoresheje urubuga rwayo rwa twitter

Uru rwego rusobanura ko Kanyankore yatawe muri yombi kubera ibyaha akekwaho by’itonesha no kwakira impano kugirango atange serivisi ubwo yari akiri umuyobozi mukuru wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD).

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, inama y’ubutegetsi bukuru bw’iyi banki ya BRD nayo yari yirukanye Alex Kanyankore ku mwanya w’ubuyobozi bwa BRD nubwo impamvu nyamukuru yatumye yirukanwa icyo gihe itasobanuwe neza.

Alex Kanyankore yari amaze imyaka igera kuri 5 ari umuyobozi mukuru wa banki BRD kuko yari muri uyu mwanya kuva mu 2013 kugeza mu kwezi kwa 12 mu 2017.

Mbere yo kuba umuyobozi wa BRD yahoze ari ukuriye ikigo NAEB gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano