Kaminuza yari yarafunzwe, yatanze impamyabumenyi – Amafoto

0
390
Bamwe mu bayobozi bakuru ba ICK n'abarimu mu muhango wo gutanga impamyabumenyi

Ishuri rikuru ry’i Kabgayi (ICK) ryatanze impamyabumenyi banyeshuri 380 baharangije nyuma y’uko ministeri y’uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yari yarafunze iyi kaminuza iyishinja kutuzuza ibisabwa, ariko ikaza gukomorerwa.

Bimwe mu byari byatumye iyi kaminuza ifugwa ngo ni ukutagira ibikoresho bihagije, bituma MINEDUC, iyibona nk’itari ku rwego rwo gutanga uburezi bufite ireme.

Biragoye kwemeza ko aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi baba barabonye uburezi bufite ireme niba koko ibyo MINEDUC yashinjaga iri ishuri ari ukuri.

Kuri iki umuyobozi wa ICK, Dr Bartazard NTIVUGURUZWA yavuze ko yizeye neza ko abanyeshuri bahaye impamyabumenyi bazikwiye, kandi ko nubwo bahuye n’ibibazo mu myigire yabo babyitwayemo neza.

Yagize ati: ”Ibibazo twahuye nabyo mu minsi ishize ndagirango mbamenyeshe ko ntacyo byahungabanyije ku myigire isanzwe y’abanyeshuri. Kandi tuzakomeza guharanira gutanga ubumenyi bufite ireme kandi buhangana ku isoko ry’umurimo”

Ni ku ncuro ya 6 ishuri rikuru gaturika ry’i Kabgayi (ICK) ritanze impamyabumenyi zo ku rwego rwa Bachelor’s Degree, mu mashami atatu ariyo itangazamakuru n’itumanaho(J&C), icungamutungo(Management) n’iterambere ry’icyaro(SD).

Amafoto:

Bamwe mu bayobozi bakuru ba ICK n’abarimu mu muhango wo gutanga impamyabumenyi
Abanyeshuri barangije muri ICK bahawe imyamyabumenyi

Musenyeri Mbonyintege ni umwe mu bayobozi bakuru ba ICK
Umuyobozi avuga ijambo
Musenyeri ashimira abatsinze neza
Bamwe mu bayobozi bakuru ba ICK n’abarimu mu muhango wo gutanga impamyabumenyi
Abanyeshuri barangije muri ICK bahawe imyamyabumenyi
Sangiza