Kagame yasabye intekonshingamategeko nshya gukurikirana abanyereza umutungo wa leta

0
483

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yasabye abashingamategeko kongera imbaraga mu kugenzura no gukurikirana abanyereza umutungo wa leta muri manda y’imyaka itanu barahiriye kuri uyu wa gatatu.

Mu muhango wo kwakira indahiro z’aba badepite bashya baherutse gutorwa, umukuru w’igihugu yavuze ko bategerejweho byinshi bishya kandi bakaba bagomba kunganira ibimaze gukorwa n’inteko 4 zicyuye igihe.

Ati: “Benshi muri mwe muri bashya. Tubategerejeho imbaraga ibitekerezo n’imikorere bizazamura iyi Nteko ku urwego rushya bijyanye n’inzira igihugu cyacu kirimo”.

By’umwahariko Perezida Kagame yagarutse cyane ku bategetsi banyereza umutungo wa leta bagahungira mu bihugu by’amahanga, avuga ko aba bashingamategeko bakwiye kongera umurego mu kugenzura no gukurikirana abayobozi nkaba.

Ati: “Niba uri umuyobozi, ukaba ushobora kutubwira gusa aho 25% by’ibyo wahawe ngo wuzuze inshingano biri, tuzakubaza aho 75% wabishyize. Niyo utahatubwira, tuzashaka aho wabihishe tuhamenye”.

Yasobanuye ko ari kenshi umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yakunze gutunga agatoki abacunga nabi bakananyereza umutungo wa leta ngo ariko bigasa nkaho ntacyo bikozweho, ibintu yasabye abashingamategeko bashya ko bakwiye guhindura.

Inteko ishingamategeko icyuye igihe yatoye amategeko atandukanye harimo n’ayongerera ibihano by’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu ariko ku  rundi ruhande ikanegwa ko ntacyo yakoze mu kweguza cyangwa gutakariza icyizere abategetsi babaga barezwe na raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.