Kagame yageze muri Armenia ahabera amatora ya OIF, aha amahirwe Mushikiwabo yo kuyobora

0
132
Perezida Kagame yageze muri Armenia kuri uyu wa gatatu

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yageze i Yerevan muri Armenia ahagomba kubera inama ya 17 y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Ni inama y’iminsi ibiri inagomba kuberamo amatora ashyiraho umunyabamabanga mukuru w’uyu muryango wa Francophonie.

Araba kuri wa kane ari nawo munsi wa mbere w’iyi nama y’abakuru b’ibihugu.

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo niwe uhabwa menshi kurusha mugenzi we bahanganiye uyu mwanya Michaelle Jean, umunyacanada ufite inkomoko muri Haiti unasanzwe ariwe uyobora uyu muryango wa Francophonie.

Canada nayo byarangiye ivuye ku izima yemera gushyigikira Mushikiwabo muri aya matora nubwo mu bihe bishize yari yarabanje gutsimbarara ku mukadida wayo Michaelle Jean.

Minisitiri w’intebe w’intara ya Quebec muri Canada ni umwe mu bemeje aya makuru avuga ko Canada nayo igomba gushyigikira byeruye Mushikiwabo nkuko ibihugu byinshi bihuriye muri uyu muryango nabyo byamaze kwemeranya kumutora.

Ni nyuma y’uko kandi ibihugu bisanzwe bifite ijambo rikomeye muri uyu muryango nk’Ubufaransa ndetse n’Ububiligi nabyo byemeje ko amajwi yabyo bizayaha Mushikiwabo.

Ibihugu bihuriye mu muryango w’Afurika yunze ubumwe nabyo biherutse kwemeza ko bigomba kuzatora umukadida ukomoka muri Afurika ariwe Mushikiwabo.

Louise Mushikiwabo aramutse atorewe kuyobora uyu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ngo yitezweho kuzahura ubuhahirane n’ibikorwa by’uyu muryango ngo byari bitangiye gusubira inyuma cyane cyane mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano