Jeff Bezos, umuherwe wa mbere ku isi yemeye gutandukana n’umugore we atanze miliyari 35$

0
241
Jeff Bezos n'umugore we MacKenzie batandukanye mu byishimo. Ifoto: BBC

Umuherwe wa mbere ku isi akaba ari nawe nyiri sosiyete Amazon, ikora ubucuruzi bwo kuri interineti, Bwana Jeff Bezos n’umugore we MacKenzie Bezos bamaze kwemeza ko ibisabwa byose kuri gatanya yabo byakozwe neza kandi ngo impande zombi zirishimye.

Ni gatanya yaciye agahigo ku isi, kuko yatwaye akayabo ka miliyari 35 z’amadorali y’Amerika kugirango uyu mugabo n’umugore we batandukane.

Umugore (MacKenzie Bezos) yahawe 4% by’umutungo wa sosiyete ya Amazon, umutungo ubarirwa agaciro ka miliyari 35.6 z’amadorali y’Amerika.

Iyi sosiyete ya Amazon yashinzwe na Jeff Bezos mu 1994 nyuma y’umwaka umwe gusa amaze gushyingiranwa n’uyu mugore we batandukanye.

Ubwo Amazon yatangizwaga, uyu mugore yari umwe mu bakozi ba mbere ba Jeff Bezos.

Kuri uyu wa gatatu nibwo impande zombi zatangaje ko gatanya yabo yagenze neza kandi ngo impande zombi zishimiye uko byakozwe.

Bombi bakoresheje imbuga zabo za twitter bashimagizanya uburyo babanye neza.

Impande zombi zirinze kuvuga byinshi ku mitungo yabo buri umwe yasigaranye.

Uku gutandukana ndetse n’imigabane yahawe buri wese, ngo bizatuma MacKenzie Bezos aba uwa 3 mu bagore bakize cyane kurusha abandi ku isi nkuko byemezwa na ikinyamakuru Forbes gisanzwe gikora intonde z’abaherwe bakize kurusha abandi.

Forbes kandi yemeza ko uyu mugabo nawe akomeza kuba umuherwe wa mbere ngo kuko iyi gatanya ntacyo ihungabanya cyane ku mutungo yari asanzwe afite.

Sosiyete ya Amazon ya Jeff Bezos niyo iyoboye izindi zikora ubucuruzi bwo kuri interineti ku isi, kuko mu mwaka ushize yabarirwaga kwinjiza miliyari 232.8 z’amadorali y’Amerika, bikaba byarafashije umuryango wa Bezos gutunga miliyari 131 z’amadorali y’Amerika.

Jeff Bezos w’imyaka 55 n’umugore we MacKenzie w’imyaka 48, basezeranye mu 1993 bakaba batandukanye bafitanye abana bane.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano