Jay-Z agiye kuyobora ibikorwa by’uruganda rwa Puma muri Basketball

0
1142

Umuraperi Jay Z akaba n’umuyobozi w’inzu ya muzika muri Amerika yitwa Roc Nation kuri ubu yagizwe umuyobozi w’ibikorwa by’uruganda rwa Puma mu mikino ya Basketball.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Puma ku isi yose mu mikino ya Basketball, Adam Patrick yatangaje ko bahisemo guha Jay-Z aya masezerano nyuma yuko bamaze igihe kinini bakorana n’inzu ye itunganya muzika yitwa Roc Nation.

Adam Patrick yagize ati: “Tumaze igihe kitari gito dukorana na Roc Nation kuko twatangiye gukorana mu mwaka 2013 kandi batubereye abafatanyabikorwa beza”.

Ati: “Mu myaka myinshi ishize, twakoranye na bo mu mishinga itandukanye n’abambasaderi babo benshi batandukanye, niyo mpamvu twahisemo gukorana na Jay Z kuko tumwizeyeho umusaruro mu bikorwa byo kutwamamariza”.

Jay Z n’umugore we Beyonze ni abakunzi ba basketball muri Amerika ntamikino ijya ipfa kubacika muri NBA