Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi 5, azira gukubita umugore we akamukura amenyo

0
578
Jay Polly yakatiwe igifungo cy'amezi atanu

Tuyisenge Joshua uzwi nka Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi atanu n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we.

Inkuru y’urubuga IGIHE, ivuga ko Jay Polly yari akurikiranyweho icyaha cyo ‘gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje’ umugore we.

Mu kuburana, yemeye ibyo ashinjwa ko yakubise umugore we abitewe n’ubusinzi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2018 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro mu rubanza rwe, rutegeka ko afungwa amezi atanu.

Urukiko rwavuze ko yagombaga guhanishwa igifungo cy’umwaka ariko kubera ko yagaragaje kwicuza, akanemera icyaha no kwiyunga n’uwo yakoreye icyaha ariyo yagabanyirijwe igihano.

Umugore wa Jay Polly n’umwana babyaranye bari mu rukiko ubwo hasomwaga umwanzuro w’urubanza rwa Jay Polly, uregwa we ntiyahagaragaye.