Java House irafungura ku mugaragaro ishami rishya i Remera mu Gisimenti kuri uyu wa gatatu

0
83
Remera Corner niyo nyubako Java House igiye gufunguramo ishami ryayo rishya

Abashoramari bakomoka muri Kenya bibumbiye muri Java House Group, kuri uyu wa gatatu tariki ya 13/02/2019 barafungura irindi shami ryabo i Remera mu Gisimenti, ishami rije ryoyongera ku rindi rimaze imyaka 2 rikorera ku kacyiru mu nyubako yiswe Kigali Height.

Ni umuhango utegerejwemo n’umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere RDB, Madam Belise Kariza.

Aba bashoramari bigaragara ko baryohewe bikomeye n’isoko ryo mu Rwanda kuko no mu mpera z’umwaka ushize nabwo bari bafunguye akandi gashami kabo kihariye mu gucuruza Pizza kahawe izina rya 360 Degrees nako gakorera ku Kacyiru.

Aba bashoramari bagiye gufungura aka gashami gashya i Remera mu Gisimenti mu gihe bafite n’umugambi wagutse wo gukomeza kwagura ubucuruzi bwabo mu Rwanda.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko mu bihe bidatinze ngo baza gufungura andi mashami arenga 2 mu mujyi Kigali.

Uretse u Rwanda, Java House Group kandi ngo bafite umushinga wo gufungura andi mashami abarirwa hagati yi 10 na 15 muri Uganda mu myaka 3 iri imbere, nayo akazaza yiyongera ku yandi abarirwa kuri 6 abarirwa I Kampala n’ahitwa Jinja ndetse Entebbe.

Aya mashami yose agiye kuza yiyongera ku yandi arenga 60 amaze gufungurwa mu bihugu byo muri aka karere k’Afurika y’iburasirazuba (Kenya, Uganda n’u Rwanda).

Iri rigiye gufungurwa ku mugaragaro i Remara – Gisimenti ni irya 63 muri aka karere.

Java House ni imwe mu mazu y’ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa agezweho kandi akomeye muri aka karere. Yafunguye imiryango mu 1999 muri Kenya ndetse kugeza ubu ikaba ifite abakozi barenga 2,500 mu bihugu byose ikoreramo.

Yinjiye ku isoko ryo mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2017.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano