Jambojet yafunguye ku mugagararo ingendo nshya zihuza Kigali na Nairobi

0
190
Jambojet yatangije ingendo zayo nshya zihuza Kigali na Nairobi. Ifoto: Jambojet.com

Mu masaha make yashize, nibwo indege ya mbere ya sosiyete ya Jambojet yasesekaye ku butaka bw’u Rwanda, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe.

Nkuko bisanzwe bikorwa mu muhango wo kwakira sosiyete y’indege igeze mu gihugu bwa mbere, indege ya Jambojet nayo bayimennyeho amazi ndetse itorero rya Kinyarwanda riyakira mubyino z’umuco nyarwanda.

Colonel Silas Udahemuka ukuriye urwego rw’igihugu rushinzwe ingendo z’indege za gisivile (RCAA) yemeza ko iki gikorwa cyabaye uyu munsi ari ikimenyetso gikomeye cy’uko umugabane w’Afurika ukomeje umugambi wawo wo kwihuza.

Uyu muyobozi yemeza ko uku kwihuza ari urufunguzo rukomeye rwo kwihutisha ubukungu bw’uyu mugabane kandi ko bizagendwaho nkuko byiyemejwe.

Allan Kilavuka, ukuriye sosiyete ya Jambojet asobanura ko kuva mu 2014 ngo bamaze gukora ingendo z’indege zatwaye abantu barenga miliyoni 3.

Muri aba bantu bamaze gutega Jambojet ngo 30% muribo ni abari bagiye mu ndege bwa mbere kubera ibiciro byabo biciriritse.

Hari amakuru agera kuri HOSE.RW avuga ko izi ngendo za Jambojet Kigali-Nairobi ngo zizaba zihendutse cyane ugereranyije n’izindi zisanzwe.

Aya makuru yemeza ko urugendo rumwe ruhuza Kigali na Nairobi ngo ruzaba ruhagaze amadorari y’Amerika 107, (abarirwa ku bihumbi 99 670 by’amanyarwanda).

Jambojet isanzwe ikora ingendo zihuza umurwa mukuru Nairobi n’indi mijyi itandukanye yo muri Kenya nka Eldoret, Kisumu, Malindi, Mombasa na Ukunda.