Jambojet ihanze amaso Mogadishu nyuma y’uko itangije ingendo zihuza Kigali na Nairobi

0
198
Indege ya Jambojet mu kirere. Ifoto: interineti

Sosiyete y’indege ya Jambojet ikomoka muri Kenya ikomeje kwagura ingendo zayo mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba ndetse mu ihembe ry’Afurika, nyuma y’uko itangije ingendo zayo zihuza Kigali na Nairobi mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Kuri ubu, Jambojet ihanze amaso I Mogadishu muri Somalia.

Mbere byari biteganijwe ko Jambojet itangiza ingendo zayo zerekeza I Mogadishu muri Somalia ku cyumweru gishize, mbere y’umunsi umwe y’uko itangiza izerekeza Kigali, ariko byaje guhinduka kubera ko ubutegetsi bwa Somalia butaremerera iyi kompanyi gukoresha ikirere cyaho byemewe n’amategeko.

Ibiganiro birakomeje hagati y’impande zombi ngo ariko biterenze mu kwezi kwa kwa 2 mu mwaka utaha wa 2020, umwanzuro uzaba wamenyekanye bidasubirwaho.

Jambojet kandi irateganya no gutangiza izindi ngendo nshya zerekeza muri Sudani Yepfo, Tanzania, Burundi, DRC, mu birwa bya Comoros ndetse no muri Malawi.

Ubuyobozi bwa Jambojet busobanura ko kuva mu 2014 ngo bamaze gukora ingendo z’indege zatwaye abantu barenga miliyoni 3.

Muri aba bantu bamaze gutega Jambojet ngo 30% muribo ni abari bagiye mu ndege bwa mbere ngo kubera ibiciro byabo biciriritse.

Hari amakuru agera kuri HOSE.RW avuga ko izi ngendo za Jambojet Kigali-Nairobi ngo zihagaze amadorari y’Amerika 107, (abarirwa ku bihumbi 99 670 by’amanyarwanda).