Jado Uwihanganye yashimiye umukuru w’igihugu ukomeje kumugirira icyizere

0
342
Uwihanganye Jean de Dieu yari amaze igihe gito yinjiye muri guverinoma. ifoto: IGIHE

Uwari usanzwe ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, Eng. Jean de Dieu (Jado) Uwihanganye wagizwe High Commissioner uhagarariye u Rwanda muri Singapore, yashimiye bikomeye umukuru w’igihugu ngo kubw’icyizere akomeje ku mugirira.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Eng. Uwihanganye yashimiye perezida Kagame ndetse anamwizeza ko agomba gukomeza gukorana imbaraga inshingano nshya yahawe zo guhagararira u Rwanda muri Singapore.

Uwihanganye agiye guhagarira u Rwanda muri Singapore nyuma y’iminsi mike ibihugu byombi bitangiye kongera imbaraga mu buhahirane kuko binaherutse gusinyana amasezerano agamije gushyira imbaraga mu bucuruzi n’ishoramari.

Amwe muri ya masezerano ni aha uburenganzira isosiyete ya RwandAir bwo kwerekeza muri Singapore ndetse na kompanyi z’indege zo muri Singapore nazo zigahabwa uburengenzira bwo gutangira ingendo zerekeza i Kigali.

Singapore ni igihugu kibarizwa muri Aziya gifite ubukungu buri ku muvuduko uri hejuru.

Kiri ku mwanya wa gatatu ku isi mu kugira umusaruro mbumbe GDP uri hejuru, kandi ubucuruzi bwacyo n’ibindi bihugu burafunguye kuri buri wese.

Kuba Eng. Jean de Dieu Uwihanganye agiye guhagararira u Rwanda muri Singapore bishobora kuba bivuze ikintu kinini mu iterambere ry’ibikorwaremezo n’ubwikorezi ku ruhande rw’u Rwanda, cyane ko Singapore yateye imbere cyane muri izi nzego kandi n’uyu muyobozi akaba aribyo afitemo ubumenyi mu buryo bwihariye.