Jack Ma yarekuye ubutegetsi bwa Alibaba nyuma y’imyaka 20 ayishinze, anayiyobora.

0
223
Jack Ma asanzwe ari inshuti y'u Rwanda. Aha yari kumwe na Perezida Kagame

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10/09/2019, Umunyemari ukomeye ku mugabane w’Aziya usanzwe ari n’inshuti y’u Rwanda, Jack Ma (nyiri sosiyete ya Alibaba Group) yarekuye ubutegetsi bukuru bw’iyi sosiyete, abusigira Daniel Zhang.

Ni igikorwa cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 55 ya Jack M, imihango yabereye muri sitade ya Hangzhou Olympic Sports Center Stadium.

Jack Ma yahererekanyije ubutegetsi na Daniel Zhang nawe wari usanzwe uri mu butegetsi bukuru bwa Alibaba Group.

Amakuru yo kurekura ubutegetsi bwa Alibaba, Jack Ma yari yayatangaje mu mwaka ushize ku itariki nk’iyi (10/09/2018) nabwo hari ku isabukuru y’amavuko ye.

Jack Ma arekuye ubutegetsi bwa Alibaba nyuma y’uko mu cyumweru gishize Alibaba yari yashoye imari ya miliyari 2.7 z’amadorali y’Amerika, mu bucuruzi bwiswe Kaola ndetse no mu bucuruzi bw’indirimbo zo kuri interineti mu rwego rwo kwagura ubucuruzi bwa Alibaba.

Ubucuruzi bwa Alibaba Group kandi bwazamutseho 17.8% mu gihebwe cya mbere cy’uyu mwaka w’ubukungu wa 2019.

Jack Ma yasezeye ku mwanya w’ubutegetsi bukuru bwa Alibaba, afite umutungo wa miliyari 38.4 z’amadorali y’Amerika nk’umutungo we ku giti cye, nkuko byemezwa n’ikinyamakuru The Forbes Magazine.

Uyu mugabo ni umwe mu banyemari bahiriwe n’ubuzima bakora ubucuruzi bwo kuri interineti. Yahoze ari umwarimu w’icyongereza.

Arekuye ubutegetsi mu gihe kompanyi ye ifitanye amasezerano ya leta y’u Rwanda yo gukorana bya hafi mu bucuruzi bukorwa hisunzwe ikoranabuhanga.

Ni amasezerano yiswe eWTP (Electronic World Trade Platform) akaba yarashyizweho umukono na Jack Ma ndetse na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu kwezi kwa 10/2018.

Aya masezerano agamije guteza imbere ubucuruzi bw’ikorabanunga n’ubukerarugendo by’u Rwanda no muri Afurika muri rusange, ngo kuko iyi eWTP Africa ngo igomba kubishyira ku isoko mpuzamahanga hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho mu bukungu.