Izindi mpuguke z’Abanyakoreya zaje gukomeza umusingi wa Taekwondo mu Rwanda

0
264
Ifoto: Ububiko bwa interineti

Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF) ryakiriye impuguke ziturutse muri Korea y’epfo, zoherejwe n’umuryango uteza imbere uwo mukino “World Taekwondo Peace Corps Foundation/TPC”, zikaba zije guha abakinnyi bashya umusingi nyawo hibanzwe ku bakiri bato bafite munsi y’imyaka 15.

Umuyobozi wa RTF, Bagabo Placide yatangarije RuhagoYacu ko ari umugisha ku Rwanda kuba abo barimu baje gufasha abana ndetse n’abatoza babo kugira umusingi nyawo wa Taekwondo, dore ko bazaba bigishwa n’impuguke ivuye ku gicumbi cy’uyu mukino ku Isi.

Ati: “Ni umugisha kuri Taekwondo y’u Rwanda, kuko abarimu baje bagiye gutuma twunguka ubumenyi haba ku batoza bacu dusanganywe ndetse n’abakinnyi, kuko bagiye kumara ukwezi kose bigishwa n’abarimu bavuye ku gicumbi cy’uyu mukino”.

Mu kubyaza umusaruro abo barimu, Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda ritangaza ko hazibandwa cyane ku makipe akiri mashya kandi yiganjemo abana bakiri bato, kuko ari bo bakeneye kumenya ubumenyi bw’ibanze mu gutangira imikino ya Taekwondo.

Yakomeje avuga ko kuza kw’abo barimu atari ukwigisha kubagenza gusa, ahubwo ngo ni n’uburyo bwo gusangira imico hagati ya Korea y’epfo n’u Rwanda, kuko iyo baje baratembera, bakareba bimwe mu biranga  umuco nyarwanda maze na bo bakigisha Taekwondo nk’umuco w’igihugu cyabo.

Bagabo akomeza avuga ko kuza kwabo ari n’ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati y’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF) n’Ishyirahamwe ry’iyi mikino ku Isi (WTF), kuko ari ryo ryabahuje n’uwo muryango wabohereje (TPC), bityo uku kwezi bazamara kukaba ari n’isuzuma ryiza ryo kureba uko u Rwanda rwakira abaterankunga n’uburyo babyazwa umusaruro.

Ni incuro ya 4 TPC yohereza abarimu bo guhugura abakinnyi n’abatoza mu Rwanda, ibi bikaba ari bimwe mu bituma u Rwanda rukomeza kwesa imihigo muri uyu mukino mu marushanwa mpuzamahanga, yaba ayo muri Afurika ndetse no ku rwego rw’Isi.

Mu gihe cy’iminsi 30 bazamara mu Rwanda, bazasura amakipe yose ya Taekwondo akorera mu Mujyi wa Kigali, bigishe abana i Nyamata, i Musanze n’i Huye. Bazanatemberezwa ahantu nyaburanga babashe kureba ibyiza bitatse u Rwanda, kugirango bajye kuba abahamya b’ubudasa bw’u Rwanda ku Isi.