Iterambere ry’Afurika rikeneye izindi nkunga z’ikigega cy’iterambere ADF: Ndagijimana

0
99
Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana. Ifoto: twitter ya MINECOFIN

Inkunga n’inguzanyo bituruka mu kigega nyafurika cy’iterambere (ADF) zihabwa ibihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo, zishobora kwiyongera mu bihe biri imbere niba ibyifuzo bya minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana byumvikanye neza.

Ni ibyifuzo yagaragaje ubwo yitabiraga umwiherero wa 14 w’iki kigega ADF ryateraniye I Kigali muri iki cyumweru (Kuva ku itariki ya 24 kugeza kuya 26 z’uku kwezi kwa 10).

Minisitiri Ndagijimana yagaragaje ko Afurika ari umugabane utanga icyizere cy’ejo hazaza mu iterambere rusange ariko ikaba ikeneye gushorwaho imari ku buryo bwisumbuyeho ngo bityo iki kigega nacyo cyongereye inkunga gisanzwe giha Afurika byaba byiza kurushaho.

Ikigega nyafurika cy’iterambere gishamikiye kuri banki nyafurika y’iterambere AFDB.

Kuva mu 1974 iyi banki imaze guha U Rwanda inguzanyo zigera kuri 98 zibarirwa agaciro ka miliyari 1.65 z’amadorali y’Amerika. Izi nguzanyo zose ngo izabarirwa kuri 97% zanyuze muri iki kigega nyafurika cy’iterambere ADF.

Inyinshi muri izi nguzanyo zakoreshejwe mu mishinga y’ibikorwaremezo nko mu bwikorezi.

Imishinga y’ingufu ibarirwa kuri 31.7%, ubuhinzi bubarirwa 24.9% ndetse n’ibikorwa by’iterambere rusange bibarirwa 17.1%.