Indashyikirwa yafashije abo muri Kanama kubungabunga umuryango

0
756
Ikiganiro cyahuje abaturage n’abayobozi mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, cyateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax-Press ku bufatanye n’imiryango nka Care International ndetse na RWAMREC

Itegeko No 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango muri iki gihe ryatangiye kugabanya amakimbirane mu miryango nyuma y’imyaka ibiri rivuguruwe ariko ntirivugweho rumwe n’abaturage.

Abagabo nibo bakunze kutavugarumwe naryo kuko bavugaga ko rije kubambura ubutware bahoranye mu ngo zabo ngo kuko uburenganzira bari bafite ku mitungo yabo babwambuwe n’iri tegeko rikimara kuvugururwa.

Byabanje kugorana kugirango baryumve neza, ariko uko iminsi yajyiye ishira ni uko bamwe bagiye bamenya ibyiza byaryo ndetse binagabanya amakimbirane yari akunze kuvugwa mu miryango itandukanye biturutse ku mitungo.

By’umwihariko abagore nibo bakunze gutsikamirwa n’iri tegeko kuko mbere ritaravugururwa akenshi wasangaga nta jambo afite ku mitungo y’umuryango ugereranije n’umugabo (icyo gihe yitwaga umutware w’urugo).

Akazi gakomeye kakozwe n’umushinga Indashyikirwa 

Ibibazo by’amakimbirane mu miryango ashingiye ku mitungo byatangiye kugabanuka nyuma y’uko abaturage batangiye gusobanukirwa n’amategeko abarengera cyane cyane abagore bakunze gusigazwa inyuma n’amateka.

Ibi byemezwe n’ibiganiro bikorwa n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax-Press ku bufatanye n’umuryango nka Care International binyuze mu mushinga wiswe Indashyikirwa ushyirwa mu bikorwa binyuze mu miryango nyarwanda nka RWAMREC na Rwanda Women’s Network.

Kimwe muri ibi biganiro, ni icyabereye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanama, kikaba cyagaragaje ko abagore nabo basigaye bafite uburenganzira ku mitungo y’umuryango kurusha uko byahoze mbere iri tegeko ritaravugururwa.

Umunyamakuru wa Pax Press, Umuhire Valentin ayoboye ikiganiro muri Kanama/Rubavu

Bafashijwe cyane n’abaturage bibumbiye mu matsinda yashinzwe na RWAMREC ndetse na Rwanda Women’s Network, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abanyamategeko bakomeje kumvisha rubanda inyungu zikubiye mu itegeko rivuguruye rigenga abantu n’umuryango.

Mbere ya 2016 iri tegeko ritaravugururwa, ni kenshi wasangaga amakimbirane yo mu miryango ashingiye ku mitungo kuko abagabo bakunze gushinjwa kwikubira imitungo bagatsikamira abagare ntibagije ijambo ku mitungo y’urugo.

Ubuhamya bwa bamwe mu baturage n’abayobozi

“Muri iki gihe ibintu byarahindutse. Mu rugo iwacu ntabwo umugabo agifata icyemezo wenyine, kuko aziko itegeko ryahindutse. Ibyo kugurisha imirima ntawe agishije inama ntabwo bikibaho cyangwa ngo agurishe inshyamba atambajije byararangiye”: Aya ni amagambo ya Nyirandikumana Immaculate umugore uri mu kigereranyo cy’imyaka 51.

Nyirandikumana yakomeje avuga ko iri tegeko ryahinduye byinshi birimo no gutanga uburenganzira ku bagore bagenzi be.

Yakomeje agira ati: “Muri rusange twarasobanutse kuko ntabwo bakiduhohotera nkuko byahoze, twamenye ubwenge tumenya itegeko riturengera”.

Ntezimana Wenceslas, ubarizwa mu itsinda ry’abafashamyumvire nawe yemeza ko iri tegeko ryahinduye byinshi cyane ko ryakuyeho amakimbirane yabaga mu rugo ashingiye ku mitungo.

Yagize ati: “Twebwe nyuma y’uko tujya muri aya matsinda y’abafashamyumvire twabasije kwigishanya ibintu byose byatuma tugabanya amakimbirane n’imyiryane yakunze kuba hagati yacu twebwe abagabo n’abagore bacu”.

Ibi kandi byemezwa na perezida wa jyanama w’umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, bwana Nzayituriki Ismael avuga ko abaturage batangiye guhindura imyumvire kuko muri iki gihe basigaye barasobanukiwe n’amategeko.

Ikiganiro cyahuje abaturage n’abayobozi mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, cyateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax-Press ku bufatanye n’imiryango nka Care International ndetse na RWAMREC

Nzayituriki yagize ati: “Imyimvire isigaye yarahindutse cyane uretse abantu bakuze bafite imyeka iri hejuru ya 50 nibo basigaye bagifite imyumvire ya cyera ariko nabo ntabwo ari benshi. Muri uyu murenge wacu rwose abagore basigaye baramenye amategeko abarengera. Yaba iri ryasohotse mu 2016 rigenga abantu n’umuryango, ryarindi ryo mu 1999 rivuga ku izungura ndetse nirya 2006 rivuga imitungo… barayamenye”.  

Itegeko No 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango ryavuguruwe mu 2016 ariko ribanje kujyibwaho impaka nyinshi mbere y’uko ritorwa mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda. Rimaze kwemezwa no gusohoka mu igazeti ya leta, hari abaturage babanje kutarisobanukirwa ndetse baranarirwanya.