Isukari ya Kabuye mu rugamba rw’ibiciro ku isoko n’andi masukari atumizwa mu mahanga

0
292
Isukari ya kubuye ikomeje kurwana urugamba n'andi masukari aturuka hanze y'u Rwanda. Ifoto: KT

Isukari y’uruganda rwa Kabuye sugar factory (rumwe rukumbi mu Rwanda rukora isukari) ifite imbogamizi zikomeye zo kudahangana ku isoko n’andi masukali aturuka mu bindi bihugu by’amahanga ya kure.

Ibi biterwa ni uko ibiciro by’isukari ya Kabuye ngo bihanitse cyane ugereranije n’itumizwa mu mahanga.

By’umwahariko, isukari ituruka mu bihugu bitabarizwa mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) ndetse n’ibihuriye ku isoko rimwe ry’ibihugu by’Afurika y’amajyepfo n’iburasirazuba (COMESA) ngo niyo ibangamiye uruganda rwa Kabuye ku isoko.

Urubuga Rwandatoday.Africa rwanditse ko Joel Uwizeye umukozi w’uraganda rw’isukari rwa Kabuye sugar factory asobanura ko ibi biterwa ni uko leta yorohereza isukura ituruka mu bihugu bya kure kwinjira mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda ngo igabanyiriza imisiro iyi sukari itumizwa mu mahanga, ku kigero cya 75% mu gihe ngo isukari ituruka muri EAC na COMESA nayo yoroherezwa kuri 25%.

Isukari ituruka mu bihugu bya Aziya nka Thailand ngo agafuka k’ibiro 50 kagurwa Rwf30,000 mu gihe ngo agafuka nk’aka gakorwa n’uruganda rwa Kabuye ngo kagera ku isoko gahagaze Rwf32,500.

Ni ukuvuga ko harimo ikinyuranyo cya Rwf2,500.

Ikinyamakuru Rwandatoday.Africa kigaragaza kandi ko ikilo kimwe cy’isukari ya Kabuye ku mucuruzi muto, ngo gihagaze nibura Rwf900 mu gihe ngo isukari ituruka muri EAC na COMESA ngo ikilo kimwe cyayo kigurwa Rwf800.   

Ibi biciro bikaba aribyo bikomeje gutuma isukari ya Kabuye itabasha guhangana ku isoko ry’imbere mu gihugu nkuko byemezwa n’ubuyozi bw’uru ruganda.

Ni ikibazo gikomeje kuganirwaho muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ngo ku buryo politiki igenga ibyo gutumiza isukari mu mahanga ishobora kuvugururwa.