Hari abatashye batarebye igitaramo cya Israel Mbonyi

0
1688
Israel Mbonyi yongeye gukora amateka yuzuza salle. Ifoto: net

Israel Mbonyi ‘Mbonyicyambu Israel’ umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, utatinya guhamya ko akunzwe muri iki gihe, yaraye amuritse Album ye ya kabiri ‘Intashyo’.

Ni igitaramo cyaraye kibereye muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigali, ariko kubera umubare munini w’abitabiriye, watumye hari abataha batabashije kwinjira kubera ko hari hakubise huzuye nkuko byemezwa n’abari bahari.

Umunyamakuru wacu yaganiriye n’aba batashye batabashije kwinjira muri iki gitaramo maze bamubwira ko byatewe ni uko batinze kugera aho igitaramo cyabereye, bagasanga huzuye bakabura uko binjira.

Abantu batangiye kuhagera hakiri kare ku buryo ahagana saa kumi n’imwe umuhanzi wa mbere yari atangiye kuririmba.

Imwe mu mihanda yerekeza aho igitaramo cyabereye wabonaga imirongo miremire y’imodoka n’urujya n’uruza rw’abantu biyongera ku bandi benshi babukereye bashaka gufata ibyicaro bituma bakurikira igitaramo neza.

Israel Mbonyi yongeye gukora amateka nkayo yakoze mu myaka 2 ishize ubwo yari akiva mu Buhinde aho yigaga, nabwo yaririmbiye muri Kigali Serena Hotel abantu ibihumbi n’ibihumbi bazura salle ya Serena Hotel abandi amagana batahana agahinda kubera gusanga ibyicaro byashize bitewe n’uburyo hari hakubise huzuye.

Israel Mbonyi ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo ze nka: Uri number One, Yankuyeho Urubanza, Ku migezi, Ndanyuzwe, Nzibyo Nibwira, Ku musaraba, Agasambi, Hari Impamvu, Sinzibagirwa, Ku marembo y’ijuru n’izindi.

Sangiza