Israel igiye guha amafaranga u Rwanda ngo rwakire impunzi

0
1212

Leta ya Israel yemeje ko igiye guha amafaranga u Rwanda na Uganda ngo byakire impunzi zibarirwa mu bihumbi n’ibihumbi ziri muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Ntabwo aya mafaranga aremezwa neza agomba guhabwa u Rwanda na Uganda nk’ikiguzi cyo kwakira izi mpunzi, ariko hari amakuru avuga abarirwa mu bihumbi 3,500 by’amadorali.

Ku ruhande rw’izi mpunzi zemeza ko ari ubucuruzi bugiye kuzikorerwaho ngo kuko zitarasobanukirwa neza ibyo zizakoreshwa nizimara kugezwa mu Rwanda na Uganda.

Umwe muri izi mpunzi ukomoka muri Eritrea, Teklit Michael yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza (The Reuters) ko ibi bigiye gukorwa na leta ya Israel ari ubucuruzi bw’abantu ntakabuza – Human Trafficking.

Muri Israel hari impunzi zirenga 38,000 zavuye muri Afurika zihunga inzara n’ubukene, muribo 1,420 bafungiye muri gereza naza kasho by’inzererezi abandi bakora akazi kabahemba amafaranga y’intica ntikize.