Isosiyete yacuruzaga ibirayi yambuwe ububasha, bushyirwa mu maboko y’abahinzi

0
70
Ubucuruzi bw'ibirayi bukomeje kuvugwamo ibibazo bya hato na hato

Inzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’izo mu ntara y’uburengerazuba n’Amajyaruguru, zategetse ko umusaruro w’ibirayi ugomba kujya ucuruzwa n’amakoperative y’abahinzi aho gucuruzwa n’isositeye yitwa APTC.

Ni umwanzuro wafashwe n’abaminisitiri barimo Prof. Shyaka Anastase w’Ubutegetsi bw’Igihugu; uw’Ubucuruzi, Hakuziyaremye Soraya ndetse n’uw’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine.

Hari kandi abaguverineri b’intara zombi ndetse n’abakuriye inzego z’umutekano mu ntara z’amajyaruguru n’uburengerazuba

Ubusanzwe isosiyete ya APTC niyo yari ifite isoko ryo gucuruza umusaruro w’ibirayi byera ntara y’amajyaruguru no mu Burengerazuba bw’ibihugu.

Abahinzi bagaragaje impungenge z’uko iyi sosiyete ariyo yabangamiraga ubucuruzi bwabo ngo kuko hari umusaruro mwinshi wangirikaga ukiri mu bubiko utaragezwa ku isoko kandi ngo abahinzi ubwabo ntaburenganzira bari bafite bwo kwicururiza.

Aha niho haturutse umwanzuro wo kwambura ububasha bwose iyi sosiyete ya APTC yari ifite muri ubu bucuruzi ahubwo bushyirwa mu maboko y’amakoperative y’abahinzi ubwabo.

Ubu bucuruzi bw’ibirayi bwakunze kuvugwamo ibibazo bikomeye, cyane cyane abahinzi ndetse n’abaguzi bato, bakaba aribo bakunze kubigenderamo nkuko byemezwa na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.