Isoko ryo guhinga Stevia mu Rwanda ryahawe abandi bashoramari

0
456
Stevia iri mu mirima ni uku iba imeze

Leta y’u Rwanda yamaze gusesa amasezerano yari isanzwe ifitanye n’isosiyete SteviaLife Ltd yari yarahawe isoko ryo kubyaza umusaruro igihigwa cya stevia gifite isukari karemano kifashishwa mu nganda zikora ibinyobwa bidasembuye.

Kuri ubu isoko ryo guhinga no gucuruza umusaruro w’iki gihigwa ngo ryahawe indi sosiyete y’abanya-Canada n’abongereza yitwa SteviaLife Sweeteners Ltd, nyuma y’uko abari bafite iri soko bananiwe kugera ku ntego bari bahawe.

Bwana Irambona Bruce ukuriye iyi sosiyete yahawe iri soko rishya yabwiye ikinyamakuru the newtimes ko bafite intego yo gukora ibyananiranye n’abari barahawe iri soko mu gihe cy’imyaka 3 ishize.

Stevia ni igihigwa gifite inkomoko muri Amerika y’amajyepfo ariko kikaba kimaze iminsi kigeragezwa guhigwa ku butaka bw’u Rwanda.

Uturere twa Rulindo, Nyanza, Kirehe, Nyaruguru na Bugesera nitwo twabanje kugeragezwamo iki gihigwa nkuko bisobanurwa n’ikigo NAEB gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.