Ishoramari rishya ryiyandikishije mu 2018 ribarirwa agaciro ka miliyari zirenga 2 US$: RDB

0
46
Mu gace kahariwe inganda i Masoro i Kigali. Ifoto: TNT

Ikigo cy’u Rwanda gistura amajyambere (RDB) cyemeza ko umwaka ushize wabaye mwiza ku gihugu mu kwakira abashoramari bashya kurusha uko byari byagenze mu 2017.

Imibare yashyizwe hanze na RDB yerekana ko mu 2018 hiyandikishije abashoramari barenga 173, bafite imishinga ibarirwa agaciro ka miliyari zirenga 2.006 (US$).

Intego bari bafite ngo bayirengejeho 20% bibarirwa agaciro ka miliyoni zirenga 331 US$.

Ikindi ni uko iri shoramari rishya ryanditswe na RDB mu mwaka ushize wa 2018 ngo ritegerejweho kuzamura umubare w’ibyoherezwa hanze y’igihugu ku kigero cya 26%.

By’umwihariko inzego zitaribiriwe cyane n’abashoramari ngo ziganjemo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda zikora ibikoresho bitandukanye ndetse n’izitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Abashoramari baje muri izi nzego ngo bikubiye 57% k’ishoramari ryose ryiyandikishije.

Izindi nzego zabonye abashoramari bashya mu mwaka ushize kurusha izindi, harimo ubukerarugendo, ubuzima ndetse n’ikoranabuhanga nkuko byemezwa na RDB.

Ikigo RDB kandi cyanagaragaje abashoramari bakomeye kurusha abandi, biyandikishije mu mwaka ushize wa 2018. Aha harimo Emerald Park ltd; Millennial Construction Ltd; Rwanda Innovation Fund; Jali Transport na Mara Phones.

Aba bashoramari bonyine ngo bafite imishinga n’ubucuruzi bibarirwa agaciro ka miliyoni zirenga 70 z’amadorali y’Amerika.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano