Ishami rya Nakumatt ryakoreraga muri KCT riri kwirukanwa mu nzu kubera kubura ubwishyu

0
705
Ifoto: courtesy

Iguriro rya Nakumatt riri kwirukanwa huti huti mu nyubako ya Kigali City Tower nyuma yo kunanirwa kwishyura nyirinzu ngo kuko Nakumatt imaze kujyamo umwenda w’amezi ane y’ibirarane itishyura ubukode bw’aha yakoreraga.

Uku kwirukanwa muri iyi nyubako ngo bizahita bigira ingaruka ku bakozi barenga 80 bakoreraga Nakumatt ishami rya Kigali City Tower mu mujyi wa Kigali.

Umucungamutungo w’agateganyo wa Nakumatt Rwanda bwana Gaspard Kayiranga yabwiye ikinyamakuru RwandaToday cya The EastAfrican ko bari kugitutu gikomeye cyo gusohorwa mu nzu huti huti ngo bagakuramo ibicuruzwa byabo hakiri kare bagatanga umwanya.

Ni nyuma y’uko iyi kompanyi ijyanwe mu rukiko ishinjwa ubwambuzi  ngo kuko ifite imyenda hirya no hino yananiwe kwishyura.

Ibibazo by’ubukungu muri Nakumatt byatangiye kuvugwa mu 2015, kuko icyo gihe ngo bahobye miliyoni 152.99 z’amanyarwanda, ngo mu gihe mu mwaka wakurikiyeho wa 2016 nabwo bahobye arenga miliyoni 554.83 z’amanyarwanda.

Nakumatt ishami ry’u Rwanda yatangiye ibikorwa byayo by’ubucuruzi I Kigali mu 2008, ikaba yaratangiranye n’abanyamigabane babiri aribo Nakumatt Holdings Ltd na Atulkumar.

Nakumatt ifite imyenda irenga 5 mu bigo n’amasosiyete bitandukanye

Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge ruvuga ko Nakumatt ifitiye isosiyete ya Hotpoint Rwanda Ltd umwenda wa miliyoni zirenga 167,4 z’amanyarwanda, mu gihe na sosiyete ya Shoppers Distributors Ltd nayo ngo igomba kwishyurwa arenga Rwf19. 1 million.

Nakumatt kandi ifite umwenda wa miliyari y’amanyarwanda muri banki ya I&M Bank Rwanda Ltd amafaranga yatanzwe nk’inguzanyo ariko kuyishyura bikaba byarabaye ikibazo.

Abandi bavuga ko bafitanye ibibazo by’amafaranga na Nakumatt ni abacuruzi b’ikawa bitwa Pearl Enterprise Ltd bishyuza miliyoni 20 z’amanyarwanda na COOPAC Ltd nayo yishyuza Nakumatt miliyoni 14 z’amanyarwanda.

Ni mu gihe Nakumatt Rwanda kuri ubu ngo ifite umutungo ubarirwa muri miliyari 2 z’amanyarwanda nkuko byemejwe na Jean Claude Kabera umunyamategeko wa Nakumatt imbere y’urukiko, bivuze ko yishyuye iyi myenda yose ishobora guhita ifunga imiryango.

Ubucuruzi bwa Nakumatt mu karere bukomeje kugana habi kuko amaguriro yo muri Kenya, Tanzania na Uganda amaze iminsi afugwa umusubirizo kubera ibibazo by’ubukungu biri kuvugwa muri iyi sosiyete.

Nakumatt yatangiye kugurwa n’abandi bashoramari

Ibibazo by’ubukungu byatumye imigabane ibarirwa kuri 51% ya Nakumatt muri Kenya yegurirwa Tuskys, kandi ngo ubutegetsi bukuru bwa Nakumatt ntibuzongera kugira ijambo mu mishinga y’ubucuruzi kuko ngo ibyemezo byose bizajya bifatwa na Tuskys.

Millioni zibarirwa muri 650 z’amashilingi ya Kenya, nizo isosiyete ya Tuskys bashoye muri kompanyi ya Nakumatt isanzwe ifite amaguriro (Supermarket) mu bihugu byo mu karere k’Africa y’iburasirazuba n’u Rwanda rurimo.

Aya mafaranga ngo ninayo angana na 51% by’imigabane Tuskys yaguze muri Nakumatt nkuko byemezwa n’urwego rwa leta ya Kenya rushinzwe amapiganwa (Competition Authority of Kenya) muri cyamunara yabaye kuri uyu wa mbere.