Ishami rishya rya Zipline Kayonza ngo rizafasha iyi kompanyi kugera ku ntego zayo

0
99
Zipline yafunguye ishami rya Kayonza. Ifoto: TNT

Kompanyi Zipline (isanzwe ifite isoko ryo gukoresha utudege tutagira umupilote twa Drone mu gukwirakwiza amaraso mu gihugu) iremeza ko muri uyu mwaka turimo ngo ugomba kurangira itanze ubufasha ku mavuriro, ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima birenga 100.

Iyi kompanyi y’abanyamerika kandi irateganya no kongera ubufasha bwiyongera ku gukwirakwiza amaraso yari isanzwe itanga, ikajya inatakwirakwiza imiti ndetse n’ibindi bikoresho bikenerwa cyane kwa muganga.

Ni nyuma y’uko Zipline ifunguye ishami rishya mu karere ka Kayonza mu Burasirazuba bw’igihugu, ishami ryatangiye imirimo yaryo mu kwezi gushize kwa 2 muri uyu mwaka.

Iri shami rya Kayonze rije ryiyongera ku rindi risanzwe rikorera mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo ryo ryatangiye imirimo mu mwaka wa 2016.

The NewTimes yanditse ko iri shami rishya rya Zipline Kayonza ngo rifite ubushobozi bwo gukwirakwiza amaraso inshuro 150 ku munsi.

Rifite utudege duto twa Drones ngo turenga 30.

Kuva iri shami ryatangira imirimo yaryo rimaze gutanga amaraso mu bitaro bya Ngarama hospital, Gahini hospital, Rwinkwavu hospital, Kirehe hospital na Kibungo public hospital.

Iri shami rya Kayonza ryafunguwe nyuma y’uko guverinoma y’u Rwanda ivuguruye amasezerano isanzwe ifitanye n’iyi kompanyi y’abanyamerika Zipline kuva mu 2016.

Amakuru agera kuri HOSE yemeza ko hari gahunda y’uko utu tudege dushobora no kuziyambazwa no mu zindi nzego nk’ubucuruzi n’ubuhinzi mu rwego rwo kwihutisha ubwikorezi ndeste no guteza imbere iri shoramari ry’izi ndege za Drone mu Rwanda.