Mu isabukuru ya Miss Habiba ‘Imyaka yujuje yayigize ibanga’ Amafoto

0
3404

Ingabire Habibah uherutse guhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 ntaze mu myanya myiza nubwo ntako yari yagize, yijihije isabukuru y’amavuko ariko imyaka yujuje ayigira ibanga rikomeye.

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru, Miss Habiba yabikoze mu bwiru kuko atatumiye abantu benshi ndetse n’abanyamakuru ngo bari bahejwe muri iyi mihango.

Irebere amafoto amwe yaranze iyi sabukuru ya Miss Habiba:

Miss Habiba yizihije isabukuru ye y’amavuko ari kumwe n’abantu babarirwa hagati yi 10 na 20
Uwo niwo mutsima bakoresheje ku munsi w’isabukuru ye
Ibi birori byitabiriwe n’umunyamakuru Tidjala Kabendera waje nk’incuti ya Habiba, kuko abanyamakuru batari batumiwe
Aba bahungu batanu nibo bonyine bagaragaye muri ibi birori byo kwizihiza isabukuru ya Miss Habiba
Shyaka Naillah incuti ya Habiba na Mpore Afisa uri ibumoso bwa Habiba (mukuru we)
Indi ncuti ye nayo bifotozanyije
Agasaro Daniella (ubanza iburyo) niwe wayoboye umuhago w’isabukuru niwe wari Mc
Miss Habiba yari yambaye ikanzu ifite pasura idasanzwe
Imyifotoreze y’uyu mukobwa ikunze kurangaza benshi cyane cyane abagabo
Bamuririmbiye nkuko bisanzwe bigenda mu birori by’isabukuru
Abatumiwe ni gutya biyakiriye