Inzu ya muzika ibarizwamo Safi Madiba yaguze ikamyo y’ibyuma bya muzika – Amafoto

0
1104
The Mane Music Label igizwe na Safi Madiba, Queen Cha na Marina

Inzu itunganya muzika ndetse ikanacunga inyungu z’abahanzi barimo Marina, Safi Madiba, na Queen Cha “The Mane Music Label” yamaze kwibikaho imodoka “Ikamyo” yo gukoreshwa mu bitaramo n’ibirori byo ku mihanda (road shows).

Ubuyobozi bwa The Mane Music Label bwatangaje ko bwakoresheje iyi kamyo ngo mu rwego rwo gufasha abahanzi babanyarwanda cyangwa undi muntu wese ushaka kuzajya ayikodeshamu bikorwa bitandukanye.

Mu kiganiro na BadRama umuyobozi wa The Mane yagiranye na Hose.w yadutangarije ko iyi kamyo yamaze kurangira kandi ko ubu yamaze guhaguruka mu gihugu cya Uganda yerekeza i Kigali.

Yagize ati: “Nibyo koko ikamyo yarangiye kandi yamaze no guhaguruka i Kampala yerekeza i Kigali”.

Nubwo yirinze gutangaza amafaranga byamutwaye, BadRama yemeza ko byamuhenze!

Reba amafoto y’iyi kamyo:

The Mane

the mane

The Mane

 

The Mane