Inyama n’amata biva muri Afurika Yepfo byahagaritswe mu Rwanda

0
1329
Inka ya kijyambere. Ifoto: net

Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse ubucuruzi bwose bufitanye isano n’inyama, amata n’ibiyakomokaho, imboga n’imbuto byose bituruka muri Afurika Yepfo ngo kubera indwara ya Kaba (Listeriosis) iri muri iki gihugu.

Itangazo rya ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (dufitiye kopi →ITANGAZO_KABA OUTBREACK) rivuga ko iyi ndwara imaze guhitana abarenga 35, abandi barenga 550 ngo bararebye bikomeye muri Afurika Yepfo mu duce twa Gauteng (62%) no mu burasirazuba bwa Cap (17%).

Mu rwego rwo kwirinda izi ngaruka ku Rwanda, MINAGRI yahise itegeka inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano hagati mu gihugu, ku mipaka n’ikibuga cy’indege n’abakora ingendo zijya hanze, gufatanyiriza gukumira iyi ndwara.

Uku gukumira iyi ndwara ngo ni uguhagarika ubucuruzi bwose bw’ibikomoka ku matungo bituruka muri Afurika Yepfo ngo kugeza igihe iyi ndwara izaba itagihari.

Ntabwo turamenya neza ingano n’umubare w’ibicuruzwa bifitanye isano n’inyama, amata, imboga n’imbuto bituruka muri Afurika Yepfo ariko uko bingana kose icyi cyemezo gishobora guteza icyuho ku isoko ryo mu Rwanda.

Sangiza