Inteko ishingamategeko icyuye igihe, iraseswa kuri uyu wa kane

0
74
Ifoto: TNT

Kuri uyu wa kane nibwo inteko ishingamategeko yari imaze imyaka 5 iza guseswa ku mugaragaro nkuko biteganwa n’itegekonshinga mu ngingo yaryo ya 79.

Ni umuhango ugomba kuyoborwa na Perezida Paul Kagame nkuko bikubiye muri iri tegeko.

Iyi ntekonshingamategeko icyuye igihe mbera gato y’uko haba amatora y’abadepite agomba kwemeza abandi bazinjira mu nteko muri mandate y’imyaka 5 iri imbere, amatora akaba ategerejwe mu kwezi gutaha kwa 9 kuva ku itariki 2 kugera kuya 4.

Ni amatora azatwara guverinoma y’u Rwanda amafaranga abarirwa hagati ya miliyari 5 na 6 z’amanyarwanda nkuko byemezwa na komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora NEC.

Aba bashingamategeko bacyuye igihe batowe mu 2013, bakaba bamaze imyaka 5 bavugurura amategeko ndetse banashyiraho andi mashya.

By’umwahariko mu rwego rw’ubukungu bakaba baragarutse cyane ku mategeko ahana ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu cyane ko ibi byaha byari bitangiye kwiyongera nkuko byemezwa n’ubushinjacyaha bukuru bwa repubulika.

Ni ikibazo cyanatumye umukuru w’igihugu ategeka ko abayobozi bakuru banyereza umutungo w’igihugu ‘biswe ibifi binibi’ ngo bakwiye gukurikiranwa byihariye.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano