Intego za loni zigamije iterambere rirabye ‘SDGs’ ntabwo zizagendwaho zose: Raporo

0
82
Ikiganiro cyahuje abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na Zambia, cyari kiyobowe n'impuguke Dr Donald Kaberuka

Raporo nshya yakozwe mu myaka itatu ishize, ubwo intego za loni zigamije amajyambere arabye (SDGs) zatangiraga gushyirwa mu bikorwa, yerekana ko hari intego zikiri mu nzozi zidashobora kuzagerwaho mu 2030.

Ni raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu, mu nama yabereye I Kigal, ikitabirwa na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Edgar Lundu wa Zambia.

By’umwahariko ngo intego 3 zonyine za SDGs ngo nizo zitanga icyizere ko zizagendwaho ngo kuko ibipimo byerekana ko ziri kugenda neza.

Izi ntego ziri kugenda neza ngo ni intego ya 5: ivuga ku buringanire hagati y’abagabo n’abagore, intego ya 13: ivuga ku ihindagurika ry’ibihe ndetse n’intego ya 15: ivuga ku butaka n’imibereho ya rubanda.

Ibihugu byose ngo ntabwo biri ku rwego rumwe mu gushyira mu bikorwa izi ntego ariko ngo ibihugu byo mu majyaruguru y’Afurika nibyo biri ku muvuduko mwiza kurusha ibyo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Izi intego zizwi nka SDGs mu magambo ahinnye y’icyongereza, zivuga ko nibura mu mwaka wi 2030, ibihugu hafi ya byose byo ku isi byiganjemo iby’Afrika bizaba  bitakibarizwamo ibibazo bishingiye ku bukene.

Umuryango w’abibubye ukifuza ko guhera mu 2030 ngo ubu bukene bugomba kuba bwarabaye amateka, abanyafrica nabo bakihaza mu bukungu.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano