Intara y’amajyaruguru yinjije imisoro ibarirwa kuri miliyari 15.6 z’amanyarwanda: RRA

0
110
Umunsi w'abasora wijihijwe no mu ntara y'amajyaruguru

Komiseri mukuru wungirije w’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda, Ruganintwari Pascal yagaragaje ko abakora ubucuruzi bwa magendu ya Caguwa, inzoga za GINS, imitobe, ibitenge ndetse n’abakoresha nabi utumashini nyemeza bwishyu twa EBM ngo aribo bakomeje kubangamira intego za Rwanda Revenue Authority.

Bwana Ruganintwari yavuze ibi ubwo yari mu karere ka Gicumbi mu muhango wo gushimira abasora bakorera mu ntara y’amajyaruguru mu rwego rwo kwizihiza n’isabukuru y’imyaka 20 ikigo Rwanda Revenue Authority kimaze kibayeho.

Nubwo komiseri mukuru wungurije yagaragaje imbogamizi bahuye nazo mu gukusanya imisoro, ku rundi ruhande yanashimiye abagize uruhare bose mu kwishura neza imisoro muri iyi ntara bakagera ku ntego bari bihaye.

Intara y’amajyaruguru ngo yari ifite intego yo kwinjiza miliyari 15.6 z’amanyarwanda ngo aya mafaranga yose akaba yarabonetse nkuko byari biteganijwe.

Ni mu gihe kandi muri rusange mu mwaka ushize wa 2017/2018, Amafaranga yinjiye mu isanduku ya leta ari miliyari 1,252.6. Frw.

Intego Rwanda Revenue Authority yari yahawe ngo yayirengejeho miliyari 37.4 Frw.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano