Intambara y’Ubushinwa n’Amerika irakomeje mu bucuruzi, USA yakoze agashya

0
154
USA yatangiye gusoresha imisoro y'umurengera ibicuruzwa by'Ubushinwa

Icyiciro gishya cy’imisoro ya Leta y’Amerika ku bicuruzwa biva mu Bushinwa cyatangiye gukurikizwa, imisoro ihanitse bidasanzwe. Ni ibintu bibayeho ku nshuro ya mbere kuva intambara y’ubucuruzi ishyamiranyije Ubushinwa n’Amerika itangiye.

Amerika yatangiye gusoresha ibicuruzwa by’Ubushinwa bifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari y’Amerika. Ni imisoro ireba ibicuruzwa bigera hafi ku bihumbi 6 byiganjemo ibikapu byo gutwara mu ntoki, umuceri n’imyenda.

Ibicuruzwa birimo nk’amasaha ahenze n’intebe nabyo byari byitezwe ko bishobora kugendwaho n’iyi misoro ariko ntabwo ariko byagenze.

Mu cyumweru gishize, leta y’Ubushinwa nayo yatangaje ko igomba kwihimura kuri leta zunze ubumwe z’Amerika nayo yongera imisoro ku bicuruzwa bituruka muri Amerika byinjira mu Bushinwa, ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 60 z’amadorali y’Amerika.

Biteganijwe ko uyu mwanzuro w’Ubushinwa ngo nawo ugomba gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa mbere niba ntagihindutse.

Ni intambara y’ubucuruzi ikomeje gushyamiranya ibi bihugu byombi biri ku isonga mu bikungahaye ku isi.

Ibintu binakomeje guhungabanya amasoko y’imari n’imigabane akomeye abarizwa mu bihugu byo ku mugabane w’Aziya n’Amerika.

Hari ibiganiro by’imishyikirano bivugwa ko bishobora gukorwa n’impande zombi muri iyi minsi mu rwego rwo guhosha iyi ntambara, nubwo bitaremezwa neza.

Sangiza