Intambara y’ubucuruzi hagati ya China na USA yazamuye amasoko y’imigabane mu Bushinwa

0
99
Abaperezida b'ibihugu byombi baherutse kugirana ibigano bigamije guhosha iyi ntambara ariko kugeza ubu ntacyo biratanga. Ifoto: BBC

Intambara y’ubucuruzi ishyamiranyije Ubushinwa na leta zunze ubumwe z’Amerika yatumye imigabane izamuka ku masoko y’imari n’imigabane abarizwa mu mijyi ikomeye mu Bushinwa.

Ku isoko ry’imari rya Shanghai imigabane yazamutse ku kigero cya 3% mu gihe ku isoko rya Hang Seng ribarizwa muri Hong Kong imigabane naho yazamutse kuri 1% nkuko byemezwa n’urubuga rwa BBC.

Bwana Zhu Junchun umusesenguzi mu kigo cy’amakuru arebana n’imari n’imigabane mu Bushinwa Lianxun Securities asobanura ko izi mpinduka zabaye ku masoko y’imigabane mu bushinwa ngo ari ingaruka zaturutse mu biganiro biheruka guhuza inzego zishinzwe ubucuruzi mu Bushinwa na USA.

Ni ibiganiro byananiwe guhosha intambara y’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi bikungahaye kurusha ibindi kuri iyi isi.

Umwe mu banyamakuru ba BBC yatangaje amakuru ataramenyekana cyane, avuga ko Amerika yafashe umwanzuro wo gutumbagiza imisoro y’ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa byinjira muri Amerika ku kigero cya 47%.

Ubushinwa bwahise bwihimura ngo nabwo buzamura imisoro y’ibicuruzwa bituruka muri Amerika byinjira mu bushinwa ku kigero cya 91%.

Uyu mugabo avuga ko ubu busumbanye buri muri iyi mibare ngo bugaragaza ko Ubushinwa bwasuzuguye bikomeye Leta y’Amerika mu byerekeranye n’ubushobozi bw’ibihugu byombi mu kwihaza mu bicuruzwa.