Intambara y’amagambo hagati ya Mourinho na Scholes

0
503
Mourinho na Schools mu ntambara y'amagambo

Nta gikuba cyacitse ariko ishyamba si ryeru hagati ya Paul Scholes wahoze akinira Manchester United wanayibereye Kapiteni igihe kirekire, na Jose Mourinho umutoza wayo ubu, nyuma y’aho uwo mugabo usigaye ari umusesenguzi w’umupira w’amaguru avuze amagambo kuri Paul Pogba.

Nyuma y’aho Manchester United inganyije 0-0 na Southampton kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, Paul Scholes yavuze ko Paul Pogba ajarajara mu kibuga ku buryo bigoye ko wamwubakiraho umukino mu gihe ukeneye intsinzi.

Paul Scholes yagize ati: “Paul Pogba twabonaga muri Juventus ari he? Yabaga ari mu kibuga ukamubona, yarahatanaga, yarasatiraga, yarihutaga ndetse yatsindiraga ibitego muri metero 25. Pogba ubu asa n’utari mu bihe byiza, ndibaza niba yitoza uko bikwiye. Ntabwo ubu ari umukinnyi watuma ikipe yawe itsinda umukino, kandi ni byo mwamutangiyeho akayabo ka miliyoni 90 y’Amapawundi.”

Pogba yafashije Manchester United kwikuraho igisuzuguriro nyuma y’imikino ine yari imaze idatsinda

Nyuma yo gutsinda Everton ibitego 2-0 kuri uyu wa mbere, Umutoza wa Manchester United, Jose Mourinho ntiyaripfanye, yahise ahorera umukinnyi we maze avuga ko Paul Scholes nta kindi ashoboye uretse kuvuga gusa, gusa ngo na byo ntawe uzabimwibukiraho, ahubwo azibukwa nk’umukinnyi.

Jose Mourinho yagize ati: “Scholes azahora yibukwa mu mateka nk’umukinnyi w’igitangaza ariko si umusesenguzi. Ikintu azi gusa ni ukuvuga ku bandi. Iyaba umunsi umwe yari afashe icyemezo agahinduka umutoza, namwifuriza kuzagera nibura kuri 25% y’ibigwi byanjye. Byamusaba nibura gutwara ibikombe bitandatu.”

Umukino Manchester United yatsinzemo Everton ibitego 2-0 usa n’aho wari mu biganza bya Paul Pogba, dore ko ari we watanze imipira yavuyemo ibitego byombi, uwo yahaye Anthony Martial ku munota wa 56 n’uwo yahaye Jesse Lingard ku munota wa 80.

Sangiza