Inoti nshya z’amafaranga y’u Rwanda 500 na 1,000 ziragera ku isoko mu cyumweru gitaha

0
362
Inoti nshya za magana atanu n'igihumbi ni uku zimeze

Guhera mu cyumweru gitaha, banki nkuru y’igihugu irashyira hanze inoti nshya za 500 na 1,000 z’amafaranga y’u Rwanda, zikaba zigomba guhita zisimbura izari zisanzwe ku isoko.

Guverineri wa banki nkuru y’igihugu, bwana John Rwangobwa asobanura ko basohoye izi noti nshya ngo kubw’impamvu zo kongera umutekano kuri aya mafaranga no kwirinda abatekamutwe basanzwe bigana (bakanakora) amafaranga mu buryo butemewe.

Ikindi kandi ngo izisanzwe ku isoko (zasohotse mu 2013) ngo zifite inenge yo guhuza amabara ku buryo kuzitandukanya akenshi byagoraga benshi.

Buri mwaka leta y’u Rwanda ngo igomba kujya ishora kuri izi noti nshya arenga miliyari 1.6 z’amanyarwanda, mu gihe cy’imyaka 3 bikazatwara akayabo ka miliyari 5 z’amafaranga.

Kompanyi mpuzamahanga y’abadage Giesecke+Devrient (G+D) ikorera i Munich ngo niyo yahawe isoko ryo gukora izi noti nshya.

Iyi kompanyi ifite icapiro kabuhariwe rikora inoti n’ibiceri ngo ndetse n’ibihugu byinshi by’Afurika niho bikunze gukoresha amafaranga yabyo nkuko byemezwa na Teddy Kaberuka, umusesenguzi muby’ubukungu mpuzamahanga.

Kaberuka asobanura ko guhindura amabara y’inoti ndetse n’ibirango byazo ngo bikorwa kenshi mu bihugu byose kandi ko nta ngaruka bikunze kugira mu bukungu bw’ibyo bihugu.

Ku rundi ruhande ariko ngo mu bihugu bimwe na bimwe bifite amabanki adakora neza, usanga inoti nshya cyangwa ibiceri bishaje biteshwa agaciro kubera ko haba hasohotse amafaranga mashya bigatuma abantu bagira icyoba cyo kwakira ashaje.

Biterwa ni uko aba yatinze kuva ku isoko kandi yarasimbujwe andi, mu gihe ubundi amabanki akwiye kwihutira guhita ayakura ku isoko mu gihe gito gishoboka.