Inkuba zikubita abantu twabanje kubitangaza: Meteo Rwanda

1
2895
abantu 16 bakubiswe n'inkuba mu karere ka Nyaruguru baherutse gushyingurirwa hamwe mu mpera z'icyumweru gishize

Ikigo cy’iteganyagihe mu Rwanda cyemeza ko  imvura nyinshi yajemo inkuba zikica abanyarwanda mu minsi 3 ishize  ngo byatewe n’inkubiri y’umuyaga udasanzwe waturukaga mu Nyanja y’Ubuhinde, ariko ngo aya makuru baba bayatangaje mbere y’igihe.

Twahirwa Anthony uhagarariye ishami rishinzwe imihindagurikire y’ikirere muri Meteo Rwanda, yagize ati: “Byatewe n’inkubi y’umuyaga yari yiganje mu nyanja y’ubuhinde bityo bigatuma mu gihugu hose hagwa imvura ahantu hatandukanye”.

Twahirwa yavuze ko iteka bahora bamenyesha abanyarwanda iteganyagihe kugirango birinde ko bahura n’ibiza nk’ibi bimaze iminsi byibasira u Rwanda, ariko kandi ngo hari abakunze kudaha agaciro aya makuru kandi aba abafitiye akamaro.

Yagize ati: ”Nta rwego na rumwe usanga rudakeneye iteganyagihe n’amakuru y’ubumenyi bw’ikirere. Rikenewe mu buhinzi n’ubworozi, ubwikorezi, ubwubatsi, ingendo zo mu kirere no ku butaka, gucunga amazi, mu buzima, mu kwirinda no gukumira ibiza…”.

Mu minsi 3 gusa mu Rwanda inkuba zishe abantu 17 barimo 16 bo mu karere ka Nyaruguru ndetse n’umwe wo muri Gisagara mu majyepfo y’igihugu.

Ibi byabaye mu mvura nyinshi imaze iminsi igwa mu Rwanda hose, harimo iyaguye  kuwa gatanu tariki 9/3/2018  igakomeza kuwa gatandatu ndetse no ku cyumweru.

Abantu 45  bari mu rusengero rw’abadivantitse mu karere ka Nyaruguru bakubiswe n’inkuba kuwa gatanu tariki ya 9/3/2018,  14 bahita bapfa ako kanya naho abandi 2 bapfa bamaze kugera mu bitaro.

Inkuba yakubise abantu 16 bahita bapfa, babashyinguriye rimwe kuri iki cyumweru

Tariki ya 11/03/2018 hari ku cyumweru  inkuba  yakubise abandi bantu bari mu rusengero rwa ADEPR mu karere ka Gisagara umwe ahita yitaba Imana.

Inzego z’ubuyobozi zirasaba abaturage kujya baha agaciro amakuru y’iteganyagihe bagezwaho

Iyi mvura kandi uretse guhitana ubuzima bw’abanyarwanda yanangije imitungo yabo irimo imyaka, amatungo ndetse n’inyubako.

Uretse iyi mvura yaguye abantu bagakubitwa n’inkuba no mu minsi ya mbere y’uku kwezi, u Rwanda rwari rwahuye n’ibindi biza birimo ibyatewe n’umugezi wa Sebeya.

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi yatangaje ko kuva tariki ya 1/3/2018 kugera tariki 11/3/2018  ibiza bimaze guhitana abantu 24 mu gihugu hose, bikomeretsa  abandi 100.

Muri icyo gihe hasenyutse inzu 1 311, ibiraro 10 biracika, naho imyaka ihinze ku buso bwa hegitari 133,1 yaratwawe cyangwa yangirikira mu murima, hamaze no gupfa amatungo 9.

1 igitekerezo

Comments are closed.